Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa nibyo biza ku isonga y’ibyaha bikorerwa mu karere ka Gakenke ahanini bigaterwa n’ubusinzi hamwe n’amakimbirane yo mu miryango nkuko byagaragajwe n’inama y’umutekano yo kuri uyu wa 07/07/2015.
Gukubita no gukoretsa ngo akenshi bikunze gukorwa n’abantu baba banyoye inzoga bagasinda bakaza kugira icyo batumvikanaho, hakaniyongeraho ko umugabo ashobora kujya mu kabari agataha yasinze ariho hava gukubita no gukomeretsa abo asanze mu rugo.
Muri rusange mu karere ka Gakenke mu kwezi kwa 6 hagaragayemo ibyaha 15 muribyo hakabamo ibyaha 3 byo gukubita no gukomeretsa ibindi bikaza birimo ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge, Ubujura, gufatwa k’umwana w’umukobwa kungufu no Gucukura inzu.
Nubwo bigaragara ko hakozwe ibyaha bitandukanye mu kwezi kwa gatandatu ariko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ni icyaha gikunze kwisubiramo muri buri kwezi kuburyo ubuyobozi bw’akarere bwasabye ko gihagurukirwa kugirango ntikizongere kubaho.
Mubigiye gushyirwamo imbaraga ni uko abantu bakangurirwa kwirinda kugirana amakimbirane ubundi n’ugaragayeho ubusinzi bukabije akabihanirwa nkuko amategeko abiteganya.
Ikindi ni uko umugoroba w’ababyeyi ugomba kwongerwamo imbaraga kuburyo abaturage bazajya baganirizwa, ubundi abakunze kugaragaraho urugomo nabo bakihanangirizwa bananirana bakajyanwa mu kigo ngororamucyo aho bazajya bigishirizwa (Transit center)
Uretse ibyaha byakozwe mu kwezi kwa gatandatu mu murenge wa Busengo hanagaragaye umuntu washatse kwiyahura anyoye umuti wica udukoko two mu myaka ariko aza kujyanwa kwa muganga aravurwa arakira.
Mu karere ka Gakenke kandi hanabaye impanuka z’ibinyabiziga 5 harimo 3 zabereye mu murenge wa Kivuruga ariho hanahiriye imodoka itwara abagenzi ya Virunga yahiye igakongoka gusa izi mpanuka zose zikaba nta muntu zigeze zihitana.
Mu kwezi kwa 6 kandi mu mirenge ya Gashenyi, Coko, Mugunga na Minazi hagiye hagaragaramo urupfu rutunguranye aho muri uko kwezi mu karere hose hagaragayemo impfu 4 zitunguranye.
Muri rusange mu karere ka Gakenke bakaba bishimira ko impfu z’abantu bakundaga kugwa mu migezi zagabanutse kuko mu kwezi kwa 6 byagaragaye gusa mu murenge wa Mugunga mu mugezi wa Nyabarongo habonetse umurambo w’umwana w’umuhungu wari mu kigero cy’imyaka 16 ariko akaba ataramenyekanye inkomoko ye.