Urubyiruko rw’abasore n’inkumi bagera ku 1419 bari bamaze amezi agera kuri atandatu bari ku rugerero mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, bashimiwe mu ruhame ibikorwa bakoze banashyikirizwa impamyabumenyi zigragaza ibikorwa byabaranze.
Uru rubyiruko rwakoraga ibikorwa bitandukanye mu tugari twose tugize akarere ka Ruhango, guhera tariki ya 12/01/2015 bigasozwa tariki ya 26/06/2015, rwashimiwe ubwitange n’umurava rwagaragaje muri iki gihe.
Bimwe mu bikorwa rwibanzeho muri iki gihe, birimo kubakira abatishoboye, kubaka uturima tw’igikoni hagamijwe guca imirire mibi no kurwanya bwaki mu bana, kwigisha abaturage gahunda za Leta n’ibindi bitandukanye.
Ubwo bashyikirizwaga impamyabumenyi bakanashimirwa tariki ya 04/07/2015 ku munsi wo kwibohora, uwavuze mu izina ryabo Munyarukundo Jean Bosco atuye umudugudu wa Muyange akagari ka Rwoga umurenge wa Ruhango, yashimye cyane Leta itkereza ku bikorwa byiza nk’ibi ikabimanura bikegera abaturage.
Avuga ko aho bari bari mu baturage, basize bahakoze ibikorwa by’intangarugero byakiriwe neza. Agahamya ko nubwo bavuye ku rugerero, ariko ibikorwa bakoragayo, nubundi ngo ntibizahagarara kuko batazigera biganda gukora icyateza imbere igihugu cy’u Rwanda n’isi yose muri rusange.
Ashyikiriza ishimwe aba basore n’inkumi, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima Dr. Ndimubanzi Patrick, yashimye uru rubyiruko ubwitanjye rwagaragaje mu gihe cy’amezi atanu, rukigomwa indi mirimo yaruteza imbere, rugashishikazwa no kubaka igihugu.
Arusaba ko rwakomerezaho, rukajya rusubira inyuma kureba ko ibyo rwakoze bitasubiye inyuma, ndetse rugahora hafi barumana barwo.