Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Kugira ngo ubunyamaswa bwabaye muri Jenoside butazasubira uburere bukwiye kubakira ku Ndangagaciro na Kirazira

$
0
0

m_1

Abize mu ishuri rya GS Nyagasambu ryo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza  mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bavuga ko urubyiruko rw’iki gihe rukwiye guhabwa uburere bushingiye ku Ndangagaciro na Kirazira z’Abanyarwanda, kugira ngo ibikorwa by’ubunyamaswa byakorewe Abatutsi muri iyo Jenoside bitazasubira ukundi.

m_2

Rwamurenzi Appolinaire watangije iryo shuri mu mwaka wa 1965 agamije korohereza abana bakoraga ingendo ndende bajya kwiga, muri Jenoside yishwe urw’agashinyaguro abamwishe “bemeza ko nta handi bamujugunya atari mu musarane w’iryo shuri yatangije” nk’uko umuhungu we warokokeye kuri iryo shuri, Murenzi Telesphore abivuga.

Mbere y’uko Rwamurenzi agira igitekerezo cyo gutangiza iryo shuri bamwe mu bana bo muri ako gace ngo bajyaga kwiga i Rwinkwavu ku birometero bisaga 20, abandi bakajya kwiga i Rwamagana ku bisaga 30 kandi bagenda n’amaguru kuko nta modoka zabaga zihari.

Iryo shuri ngo ryabaye igisubizo kuri abo bana banariherwamo uburere bwiza kuko abaryigagamo batsindaga neza ibizami bya leta nk’uko Bizimana Claude waryizemo mu 1988 abyemeza. Cyakora muri Jenoside Rwamurenzi yiciwe hamwe n’abandi barezi icyenda b’iryo shuri bazira ko ari Abatutsi, kandi mu babishe hakabamo n’abanyeshuri bigishije.

Bizimana avuga ko ari ubunyamaswa burenze kamere kuba umuntu yaratangije igikorwa kiri mu nyungu rusange z’abaturage bakamwitura kumwica, barangiza bakanamushinyagurira ngo “agomba kuruhukira mu misarane y’amashuri yubatse”

Avuga ko uburere buhabwa abana b’iki gihe bukwiye gushingira ku Ndangagaciro na Kirazira z’Abanyarwanda, bagatozwa buri gihe ko kizira kwica umuntu, by’umwihariko uwakugiriye neza.

Abanyeshuri b’iryo shuri bavuga ko bamaze gusobanukirwa amateka mabi yaranze u Rwanda ku buryo bitoroshye ko hagira umuntu ubashora mu nzangano.

Umuyobozi w’iryo shuri Nkeshimana Telesphore na we avuga ko uburere butangirwa muri iryo shuri butanga icyizere ko amateka mabi yaranze u Rwanda atazasubira ukundi, kuko uretse amasomo abana banatozwa gukunda igihugu kandi bakagikorera batizigamye.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles