Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Nyanza: Abaturage babarirwa mu bihumbi bigaragambirije ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake

$
0
0

Nyanza: Abaturage babarirwa mu bihumbi bigaragambirije ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake

Mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa 25 Kamena 2015 abaturage babarirwa mu bihumbi baturutse mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyanza kandi bo mu byiciro bitandukanye bahuriye mu mujyi wa Nyanza bigaragambiriza ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake basaba Leta y’u Bwongereza kumurekura byihuse.

Igihiriri cy’abaturage bigaragambyaga cyari gifite ibyapa bitandukanye kandi biri mu ndimi eshatu zikoreshwa mu Rwanda arizo ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza kandi bifite ubutumwa buhuriye ku gusaba ko Lt Gen Karenzi Karake arekurwa nta yandi mananiza

Urugendo baruhereye ku muhanda wa Kigali – Akanyaru aho bita ku bigega berekeza mu mujyi wa Nyanza ari naho bafashe umwanya bagatambutsa ubutumwa bwabo rimwe na rimwe bakabunyuza mu ndirimbo basaba bashize amanga  Leta y’u Bwongereza kurekura Lt Gen Karenzi Karake agataha mu Rwanda nta bindi birego.

Nyanza: Abaturage babarirwa mu bihumbi bigaragambirije ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake

Bimwe mu byapa twabonanye abaturage bari mu myigaragambo byariho amwe mu magambo agira ati: “ Banyarwanda twamaganye agasuzuguro, Abanyafurika twamaganye agasuzuguro, Turashaka Lt Gen Karenzi Karake wacu n’andi magambo menshi yasabaga irekurwa rye ryihuse”.

Umwe mu baturage wari ufite kimwe muri ibyo byapa wavuze ko yitwa Munyaneza Eric yatangaje ko icyatumye ahagarika akazi ke akabyukira mu muhanda yigaragambya ari akababaro yatewe n’ifatwa rinyuranyije n’amategeko ryakorewe Lt Gen Karenzi Karake.

Yagize ati: “ Lt Gen Karake wacu ni umwe mu bagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda nta kuntu rero umuntu nk’uwo yafatwa ngo abaturage dutuze”.

Uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko yakomeje avuga ko umutima we uzatuza ari uko Lt Gen Karenzi Karake arekuwe akagaruka mu Rwanda gufatanya n’abandi banyarwanda gukomeza kubaka igihugu.

Nshimyumyumukiza Martin perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa bakorera mu karere ka Nyanza yatambukije ubutumwa butyaye imbere y’imbaga y’abaturage bari kumwe avuga ko ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake rishingiye kuri politiki asoza ashimangira ko batazabyihanganira.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles