Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Ngororero : Ba gitifu 31 baracyakorera mu tugari tutuzuye

$
0
0
Hari abagikorera mu mazu ashaje

Hari abagikorera mu mazu ashaje

 Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 31 kuri 73 tugize akarere ka Ngororero bavuga ko bagikorera mu nyubako z’utugari zituzuye. Ibi ngo ni kimwe mu bidindiza imikorere yabo ari ku birebana no kwakira ababagana ndetse no gushyingura inyandi ku buryo bufite umutekano.

Kuva mu myaka 2 ishize ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwahize kubaka inyubako z’utugari ndetse bijya no mu mihigo y’utugari. Kugeza mu ntangiriro za Gicurasi 2016, utugari 42 kuri 73 nitwo twari dufite inyubako zuzuye ku buryo zidateza ibibazo abazikoreramo.

Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa bavuga ko babura aho bakorera kugeza n’ubwo bakodesha bo ubwabo inzu zo gukoreramo bakazifata nk’icyicaro cy’akagari. Kanyange Christine ukuriye ba gitifu b’utugari mu karere ka Ngororero avuga ko buri kwezi hari ba gitifu bishakaho amafaranga yo gukodesha ibiro by’akagali, aho asanga akarere gakwiye kuba ariko kabashakira aho bakorera.

Utugari 42 kuri 73 nitwo dufite inyubako zuzuye

Utugari 42 kuri 73 nitwo dufite inyubako zuzuye

Mu tugari 31 tugikeneye kubakwa, harimo 2 dukorera mu nyubako zishaje cyane, 24 twubakiye tunasakaye ariko tudafunze hamwe n’utugari 4 tutagira inyubako aho abakozi batwo bagomba gukodesha izindi nzu zo gukoreramo.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Caritas Mukandasira asanga ubuyobozi bw’akarere bukwiye gushyira imbaraga mu kubaka aho abakozi bako bakorera kugira ngo bazabone uko nabo babazwa ibyo basabwa gukora. Anenga ba gitifu batanga raporo bavuga ko inyubako z’utugari zuzuye nyamara zitaragera aho zikorerwamo. Yemeza ko aho umukozi akorera hagira uruhare mu mikorere ye.

Hari abakorera mu mazu batiye

Hari abakorera mu mazu batiye

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon we avuga ko muruhare akarere kemerera utugari isakaro rihari ariko bagishakisha sima. Kuko amabati ahari ariko sima. Avuga ko kuzamura inyubako ari uruhare rw’utugari, abaturage hamwe n’abafatanyabikorwa bihariye batwo, akabasaba kwihutisha izo nyubako kuko ba gitifu b’utugari bashyize izo nyubako mu mihigo yabo y’uyu mwaka w’imihigo uri ku musozo.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles