Kuva ku rwego rw’imidugudu kugeza ku rwego rw’akarere ka Nyanza abayobozi babaye indashyikirwa mu mirimo bari bahamagariwe gukora bahawe ibihembo bitandukanye byo kubashimira ko bitaye ku kazi kanoze.
Ibi bihembo byatanzwe hakurikijwe uko aba bayobozi bakoze mu mwaka ushize w’imihigo ya 2012-2013 nk’uko Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza wabiteguye afatanyije n’inama Njyanama y’aka karere abivuga.
Muri buri kagali umukuru w’umudugudu wagaragaje ko yabaye indashyikirwa muri bagenzi be yahawe igare abasigaye ntibagira icyo bahabwa.
Ku rwego rw’utugali 51 tugize akarere ka Nyanza uwitwa Mugabo André uyobora akagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana wenyine niwe wahembwe amafaranga ibihumbi ijana hiyongereyeho n’icyemezo cy’ishimwe.
Uyu yahembewe kuba mu kagali ke hagaragaramo udushya dutandukanye kandi si ubwa mbere ahawe ibihembo nk’ibi kuko na mbere ubwo yayoboraga akagali ka Kiruli ko mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yigeze kwegukana ibihembo by’uko agaragara nk’indashyikirwa mu bandi bakozi bakora akazi nk’ako akora.
Mu mirenge 10 igize akarere ka Nyanza naho hahembwe uwitwa Mbarubukeye Vedaste uyobora umurenge wa Busoro aho yakoze akazi katoroshye ko kuvana uyu murenge ku mwanya wa 8 akawugeza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2012-2-13. Mu bihembo byahawe uyu muyobozi ni amafaranga ibihumbi 150 by’u Rwanda n’icyemezo cy’ishimwe ry’uko yakoze akazi kanoze.
Undi wegukanye ibihembo ni Kayijuka John usanzwe ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza wahawe amafaranga ibihumbi 200 y’u Rwanda hamwe n’icyemezo cy’ishimwe.
Kayijuka John yagaragaje ko ari umukozi ushoboye guhuza imirimo ikorerwa ku rwego rw’akarere kandi abikorana ubwitange budasanzwe aho byabaga ngombwa ko akora amasaha y’ikirenga ariko agamije kuzamura iterambere ry’akarere ka Nyanza.

Kayijuka John (Ibumoso) usanzwe ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza yashyikirijwe igihembo n’umuyobozi w’akarere Murenzi Abdallah
Ubwo uyu muyobozi yahabwaga ibi bihembo ntibyatunguranye kuko abo bakorana nawe ba hafi na hafi bahamije ko umurava n’ubwitange bye byari ibyo gushimirwa. Ariko ku ruhande rwe yasobanuye ko abo bakorana bagize uruhare runini mu kugira ngo ibyo bihembo abyegukane mu bandi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yagize icyo avuga kuri ibi bihembo byatanzwe ku rwego rw’akarere ka Nyanza asobanura ko bishingiye ku musaruro buri mukozi yagiye agaragaza mu kazi ashinzwe gukora. Ku bwe ngo ibi bihembo byahawe abari babikwiye.
Yibukije abahawe ibyo bihembo gukomeza gutanga umusarusro ndetse bakarushaho kimwe n’uko abatagize ibyo babona nabo yabasabye kwiminjiramo agafu kugira ngo bose bafatanyirize hamwe guteza imbere akarere ka Nyanza ndetse n’igihugu cyose muri rusange.