Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Nyamagabe: Kumenya abinjira n’abasohoka mu midugudu bizafasha gucunga umutekano

$
0
0

Nyamagabe: Kumenya abinjira n’abasohoka mu midugudu bizafasha gucunga umutekano

Kumenya abinjira n’abasohoka mu midugudu, bizafasha ubuyobozi bw’ibanze kurushaho gucunga umutekano, kuko usanga abatazwi ari bo bahungabanya umutekano cyangwa se baturutse no mu tundi turere.

Kuri uyu wa 17 Kamena 2015, ubwo hateranaga inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamagabe, abayobozi b’ibanze basabwe kujya bamenya abanjiye n’abasohotse kuko ibyaha byinshi byiganjemo ubujura n’uburaya, usanga bikorerwa ku mudugudu n’abantu batazwi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije w’ubukungu niterambere wari uyoboye iyi nama yatangarije Kigali Today ko hagiye gufatwa ingamba kugira ngo abantu bose bahungabanya umutekano bamenyekane bahanwe abandi boherezwe mu bigo ngororamuco.

Yagize ati: “twasabye ko abantu bashyira imbaraga mu midugudu bakamenya abinjiye, bakandikwa hari amakaye yandikwamo abinjiye kandi bakanakurikirana bakamenya abo bantu ni bande?kuko niba dushaka guca ingeso,tugomba kumenya abo bantu baziteza n’ikibibatera.”

Umurenge wa Gasaka, niwo uza ku isonga mu byaha by’uburaya n’ubujura buciye icyuho ariko bikaba byari byagabanutse biva ku 10 mu kwezi gushize bigera kuri 7 ubuyobozi bw’umurenge bukaba bwiteguye gukomeza gushyiramo imbaraga mu kurwanya abahungabanya umutekano.

John Bayiringire gitifu w’umurenge wa Gasaka, akaba avuga ko ibibazo bahura nabyo cyane aribikururwa n’indaya n’inzererezi.

Aragira ati: “bigaragara cyane mu bashoferi b’amakamyo baba bari hano mu mujyi wa Nyamagabe, bakazana izo ndaya nazo zikabacyura, ugasanga hajemo gukubita kurwanya no gukomeretsa,ubu ni ukwigisha, indaya n’inzererezi tukanazishakira imirimo mu makoperative.”

Kugira ngo umutekano ugerweho, abananiranye bakaba bazakomeza kwigishwa guhindura imyitwarire, n’ababyeyi bakigishwa kuko amakimbirane mu ngo, no kutubahiriza inshingano kw’ababyeyi ari byo bituma abana bajya mu mihanda bakigira indaya cyangwa abajura.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles