Umusaza Munyaburanga Rongine w’imyaka 60 y’amavuko, avuga ko ashimira cyane Inkotanyi n’uwari uzikuriye Perezida Paul Kagame, kuko ngo iyo zidahinguka aho yari ari ngo yari asigaje nk’iminsi ibiri agapfa.
Uyu musaza utuye mu mudugudu wa Kabuga akagari ka Mwendo umurenge wa Mbuye, avuga ko yageragejwe kwicwa inshuro enye azisimbuka.
Akavuga ko ku nshuro ya nyuma interahamwe zamuvumbuye aho yari yihishe, zikamutwara ku musarane ari kumwe n’abandi bantu 17, bakajya babakubita amafuni babahirikira mu musarane.
Munyaburanga avuga ko iki gihe bagezwaga ku musarane, ngo hari umugabo wari ufite ifuni, yakwicazaga hejuro y’umusarane ukarambya, yarangiza akagukubita ifuni yo mu bitugu, ku mutima no mu mutwe, abandi bagahirikira mu musarane.
Ati “ibi byose byambayeho ndikumwe n’umwana wanjye, mu bantu twari kumwe twarokotse muri uwo musarane batujugunyagamo turi babiri gusa”.
Uyu musaza ngo bamukubise aya mafuni, ageze mu musarane, baje kumurikamo basanga aracyahumeka bamumanuriraho ibitafari baragenda, ariko ngo hari umuhungu we Mpore Jean de Dieu, wari wagiye mu nguni y’umusarane araza abimukuraho, amuhisha mu nguni.
Interahamwe zimaze kugenda uyu musaza yaje kuzamukamo ajya kwihisha mu gihuru, ntubwo atakibuka iminsi, avuga ko bukeye bwaho Inkotanyi zahise zimugeraho zisanga ameze nabi atarapfa.
Ngo zaramutwaye zimushyira ahantu zitangira ku muvura, ati “sinabashaga kurya, umunwa wari warafatanye, babanzaga gushaka uko bawasamura bakamenamo uturyo”.
Akavuga ko ashimira cyane Inkotanyi, kuko icyo gihe ngo iyo zitaza kuhagera, aba yarahise agwa aho. Uyu musaza ufite umugore n’abana umunani, avuga ko kugeza ubu nubwo ntacyo abasha kwikorera kubera ubumuga yatewe, ariko ngo yishimira kuba ariho, akaba abona uko u Rwanda rutera imbere.