Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Uburengerazuba: Abaturage bakomeje kugaragaza ko bashaka ko Perezida Kagame yongera kubayobora

$
0
0

Uburengerazuba: Abaturage bakomeje kugaragaza ko bashaka ko Perezida Kagame yongera kubayobora

Bibinyujije mu mbyino zitandukanye zivuga ibigwi bya Perezida Kagame,aho yakuye u Rwanda n’aho amaze kurugeza,bamwe mu baturage bo mu burengerazuba bw’u Rwanda,bavuga ko bafite icyifuzo cy’uko yakongera kubayobora mu yindi manda.

Uburengerazuba: Abaturage bakomeje kugaragaza ko bashaka ko Perezida Kagame yongera kubayobora

Binyuze mu ndirimbo abaturage n’abayobozi baririmbaga bifuza ko Perezida Kagame yagumya kuyobora u Rwanda

Ibi bakaba babidutangarije kuri uyu wa 10 Kamena ku kibuga cya Ningo ahitwa kuri Tam Tam mu karere ka Rubavu,ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe Polisi ku rwego rw’Intara y’iburengerazuba.

Mu ndirimbo abaturage bavugaga ko Perezida Kagame yabafashije,kimwe n’abo bari bafatanije,Genocide yakorewe abatutsi muri 1994 igahagarikwa. Banavuze ko mu myaka amaze ayobora hashyizweho gahunda nyinshi zikura abaturage mu bukene harimo Girinka,ubudehe,ubwisungane mu kwivuza,umutekano ,kwegereza abaturage ubuyobozi n’ibindi.

Kuri ubu ngo u Rwanda rukaba rugeze ku iterambere rigaragarira buri wese babikesha Perezida Kagame n’ubuyobozi.

Uburengerazuba: Abaturage bakomeje kugaragaza ko bashaka ko Perezida Kagame yongera kubayobora

Uretse mu ndirimbo bamwe banatoboye bavuga impamvu basanga Perezida Kagame yakongera kubayobora manda ikurikiraho.

Habimana Assoumane wo mu karere ka Rubavu,avuga ko kubera umutekano bakesha Leta y’ubumwe iyobowe na Perezida Kagame,yabashije gukora,ava ku bunyonzi bw’igare none ubu n’umumotari ndetse ngo yabashije no kwigurira inzu ya miliyoni ebyiri n’igice abamo.

Yongeraho ko n’urebye u Rwanda aho rumaze kugera mu iterambere yumirwa. Ati“natwaye umukongomani muzengurutsa hafi Rubavu yose,amaze kureba ibikorwa tugezeho,arambaza ndamusobanurira nti ibi tubikesha umutekano n’abayobozi bashoboye,nta bukungu kamere dufite ubukungu dufite n’abaturage bumvira amategeko y’igihugu bakagira icyo bageraho”.

Uburengerazuba: Abaturage bakomeje kugaragaza ko bashaka ko Perezida Kagame yongera kubayobora

Aseka,Assoumane avuga ko ashima ubuyobozi bwa Perezida Kagame bukunda abo buyobora

Uyu muturage wo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu ashima Perezida Kagame wabakuye mu nzu y’ubukene akabashyira mu ibati,kandi ngo yize mu ishuri yigira ubuntu

Yongeraho ko ashima ubuyobozi bwa Perezida Kagame butavangura,butarebera,ukunda abaturage ayoboye.

Undi muturage utuye mu murenge wa Kivumu,umudugudu wa Bukiro mu karere ka Rutsiro usanzwe akorera uburobyi mu makipe mu kiyaga cya Kivu,avuga ko ashima Perezida Kagame wakuye umuryango we mu bukene.

Ati“yadukuye mu nzu y’ubukene,adushyira mu nzu y’amabati,n’ibindi bikorwa tugenda tunabona kubera ko turihirirwa mu batishoboye.Nize ishuri ndihirirwa ku busa kandi yanafashije mama kuva mu bukene yarimo”.

Uburengerazuba: Abaturage bakomeje kugaragaza ko bashaka ko Perezida Kagame yongera kubayobora

Byukusenge Daniel nawe uturuka mu kagari ka Karambi mu murenge wa Kivumu muri Rutsiro avuga ko yakwishimira ko Perezida Kagame yakongera kuyobora u Rwanda,kuko ibikorwa rugezeho byivugira.

Binyuze mu nyandiko bashyikiriza inteko ishingamategeko abandi bakabinyuza mu buryo butandukanye yaba kubivuga cyangwa se kubiririmba, bamwe mu baturage hirya no hino mu gihugu bakaba bakomeje kugaragaza ibyifuzo by’uko Perezida Kagame yabayobora mu yindi manda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles