Ubwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Kamena 205 umurenge wa Gihango wo mu karere ka Rutsiro wakoraga inama yaguye y’umutekano yahuje abayobozi b’umurenge,ab’utugari ndetse n’abaimidugudu banenze utugari 2 dukunze kuza ku isongs mu gukora ibyaha.
Akagari ka Murambi n’akagari ka Bugina twanenzwe kubera ko ngo dukunze guhungabanya umutekano aho ngo abantu banywabagasinda barangiza bakarwana ndetse bakanaremana uruguma.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango Muhizi Patrick yagize ati’ twanenze utu tugari ahanini ugendeye ku nshuro utu tugari dukora amanyanga yiganjemo urugomo tukaba twasabye abayobozi batwo kujya bafungisha utubari hakiri kare kuko abantu banywa bagasinda barangiza bagakora urugomo aiko tunasaba abaturage ko bajya banywa inzoga nke ndetse bakanacuruza inzoga zemewe kuko byagaragaye ko hari n’abanywa ibikorano”
Giramariya Marie Goreti uyobora akagari ka Murambi yavuze ko hafashwe ingamba zo guhozaho ijisho abanywa inzoga kugirango batazajya banywa basinda.
Ati” twafashe ingamba zo kujya tugenzura abanywa bagasinda tukababwira abagataha kare bityo umutekano ku buryo utahungabanaya”
Mugenzi we nawe banaenganywe Yadufashije Viateur nawe yavuze ko yahagurukiye abasinda bagakora urugomo aho ngo abasindaga bari abacukuzi b’amabuye y’agaciro barangiza bagakora urugomo,zimwe mu ngamaba babafatiye ni uko basabye ababahemba kubahembera kuri za konti ngo ku buryo bazajya banywera kure ntibakore urugomo aho bakorera ikindi ngo ni ugukaza amarondo akazajya afungisha abatinze gutaha.
Ibyaha bikunze kugaragara muri utu tugari ni ugukubita no gukomeretsa kubera ubusinzi,mu myaka 2 ishize umurenge wa Gihango ubarizwamo utu tugari ukaba ariwo uza imbere mu gukora ibyaha mu mirenge 13 igize akarere ka Rutsiro ngo hakaba harafashwe ingamaba zikomeye zo gukumira ibyo byaha nk’uko umuyobozi w’uyu murenge abitangaza.