Bamwe mu bakozi mu karere ka Musanze baravuga ko umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba utanga icyizere cy’ejo hazaza, bitewe n’uko intego nyamukuru yawo ari ukuzamura imibereho myiza y’abaturage bitandukanye nimikorere y’uyu muryango mbere y’1967.
Ubwo bahugurwaga ngo barusheho gusobanukirwa neza n’icyo uyu muryango uvuze, ndetse n’inyungu igihugu ndetse n’abantu ku giti cyabo bawufitemo kuri uyu wa kabiri tariki 20/08/2013, abitabiriye bavuze ko basanga uyu muryango utanga icyizere cy’ibihe biri imbere.
Nk’uko bisobanurwa na Nyirankundunsange Thaciana umunyamabamga nshingwabikorwa w’impuzamiryango Pro Femmes Twese Hamwe mu ntara y’Amajyaruguru, umwe mu bahuguriwe gukora ubukangurambaga ku bijyanye n’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba EAC, avuga ko bagamije kubona abaturage bafite ubumenyi buhagije kuri uyu muryango.
Avuga kandi ko bagamije kubona abaturage bagira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo mu bihugu bigize uyu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba, cyane ko ari n’imwe mu ntego nyamukuru z’uyu muryango, bitandukanye n’umuryango EAC wasenyutse mu 1967.
Ati: “Impamvu imwe yatumye uriya muryango wari ugizwe n’ibihugu bitatu aribyo Kenya, Uganda na Tanzaniya, usenyuka, ni uko hatari ubushake bwo kwifatanya, ndetse nta n’uruhare rw’abaturage na societe civile rwagaragaragamo ku buryo uba umuryango w’abaturage”.
Muhimpundu Olive Josiane, umuhuzabikorwa wungirije w’inama y’igihugu y’urubyiruko muri Musanze, asanga urubyiruko rwaratangiye gusobanukirwa n’akamaro ko kuba mu muryango nka EAC, cyane ko basigaye bakorera mu bihugu bitandukanye biwugize.
Ati: “Twizeye ko urubyiruko rw’u Rwanda ruri kurushaho gushaka gukora, kuko mu gihe tuwumazemo (EAC) abantu bagenda basobanuka. Dufite urubyiruko rujya mu Bushinwa, rukajya Dubai n’ahandi mu bucuruzi butandukanye”.
Muri gahunda ya EACSOF ariyo mpuzamuryango y’imiryango itegamiye kuri leta na societe sivile bikorera mu bihugu by’Afurika y’uburasirazuba, ngo bafite gahunda yo guhugura byibura abantu 1200 muri Musanze, bakaba umusemburo wo kumenya ibyiza by’uyu muryango mu bandi banyamusanze.
Mu cyiciro cya mbere kizamara iminsi itanu gihugurwa, harimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize Musanze, abahagarariye abikorera, komite z’inama y’igihugu y’abagore n’iy’urubyiruko, abahagarariye ababana n’ubumuga n’abandi.