Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Rutsiro: Gushyingura abacu bishwe ni ukubasubiza icyubahiro bambuwe-Abarokotse Jenoside.

$
0
0

Rutsiro: Gushyingura abacu bishwe ni ukubasubiza icyubahiro bambuwe-Abarokotse Jenoside.

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri  Mata 1994 bo mu karere ka Rutsiro baratangaza ko gushyingura mucyubahiro imibiri y’ ababo bishwe muri Jenoside ari ukubasubiza icyubahiro bambuwe n’ababishe.

Rutsiro: Gushyingura abacu bishwe ni ukubasubiza icyubahiro bambuwe-Abarokotse Jenoside.

Ibi babitangaje kuri icyi cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2015 ubwo ku rwibutso rw’umurenge wa Musasa hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abashwe muri Jenoside isaga 2400 ,bakaba bavuga ko mu gihe batari bazi aho biciwe ngo bashyingurwe byababazaga ariko ho bashyinguriwe mu cyubahiro mu rwibutso ngo babona ko babashubije icyubahiro.

Odeta Dusabemariya utuye mu kagari ka Gabiro mu murenge wa Musasa yabuze abavandimwe be 5 yagize ati” kuri njyewe uyu munsi ndishimye kuko tubahaye agaciro bari barambuwe n’ababishe babaziza uko baremwe”

Undi nawe witwa kageruka Emmanuel nawe yemeza ko kuba yarabuze abantu be bose agasigarana na nyirasenge gusa abandi basaga 70 barishwe ,kuba bashyinguwe mu cyubahiro ngo abona ari ikintu gikomeye atazibagirwa kuko ngo yasubije abo bavandimwe be icyubahiro.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi akaba n’imboni ya Guverinoma mu karere ka Rutsiro Tony Nsanganira yifatanyije n’abanyarutsiro akaba yihanganishije ababuze abantu babo avuga ko Leta y’u Rwanda itazihanganira upfobya jenoside kandi ngo izaharanira ko itakongera kuba.

Ati” ibyinshi byavuzwe najye icyo nababwira ni ugukomera ku bantu babuze ababo kandi Leta yacu y’u Rwanda ntizihanganira umuntu uhakana ndetse akanapfobya Jenoside”

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Rutsiro Ntihinyuka Janvier yavuze ko  imibiri y’abazize jenoside ikigoranye kuyibona kubera imbogamizi z’abantu badatanga amakuru ngo bashyingurwe mu cyubahiro ndetse no kuba abenshi barishwe bakajugunywa mu kiyaga cya Kivu bityo ntibabaoneke umuyobozi w’akarere Byukusenge Gaspard akaba yijeje ko bagiye kongera ingufu ngo indi mibiri nayo iboneke.

Uretse imibiri 2400 yashyinguwe uyu munsi ku rwibutso rwa Musasa,imibiri isaga ibihumbi 20 niyo imaze gushyingurwa mu cyubahiro mu nzibutso 10 ziri mu karere ka Rutsiro.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles