Nyuma y’uko hari amakuru y’ibihuha’ ari gucicika hagati mu bantu avuga ko umuntu witabye nimero ya terefone itangirwa +229 ahita apfa, Polisi irahumuriza abantu, ibasa kudaha umwanya ibihuha bakikomereza imirimo yabo nk’uko bisanzwe.
Mu kiganiro kigufi umuvugizi wa Polisi, ACP Theos Badege yagiranye na Radio One mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19/08/2013, yavuze ko ibyo yabyumvise ariko akaba ari ibihuha, bityo yasabye Abanyarwanda kudaha agaciro ibyo bihuha, bagahugira ku mirimo aho guta igihe ku bihuha.
Yasabye abantu kwirinda gukwirakwiza ibyo bihuha kuko bashobora gukurikiranwa mu mategeko mu gihe hari abagaragaye ko babitiza umurindi.
Iki gihuha cyatangiye guca ibintu mu mpera za Nyakanga uyu mwaka ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook zo mu gihugu cya Benin. Urubuga rwitwa Brazza news rufite iyi nkuru yakunzwe n’abantu hafi 12.500 n’ibitekerezo byinshi, rushobora kuba arirwo rwakongeje icyo gihuha.
Code ya terefone +229 ikoreshwa n’igihugu cya Benin, bivuga ko abantu bahaye agaciro ibivugwa batongera kuvugana n’umuntu wese uri ku butaka bw’icyo gihugu, bikaba byagira ingaruka ku bucuruzi, imibanire y’abantu n’ibindi.