Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko, hagiye gushyirwaho uburyo bushyashya bwo kujya bwakirwamo amabaruwa y’ibiciro ku bapiganira amasoko atangwa n’akarere.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku avuga ko yemera impungenge z’abagaragaza umutekano w’amabaruwa y’ibiciro by’amasoko, ariko ko bigoye gushyiraho uburyo budasanzwe bwo kuyakira.
Inzego zitandukanye zirimo n’ab’ishami rishinzwe imyitwarire y’abakozi ba Leta, n’abasenateri bari baherutse gusaba Akarere kureba uburyo bwizewe bwakwakirwamo amabaruwa kuko ngo usanga umukozi uyakira ari umwe hakaba hari impungenge z’uko ashobora kuyafungura akareba ibiciro byatanzwe, kandi bitemewe.
Izo nzego kandi zigaragaza ko uburyo amabaruwa aba afunze bidatanga umutekano usesuye ku watanze igiciro kuko ashobora gufungurwa ibiciro bye bikekekwa bakeba be bapigana, cyangwa bigakurwamo bikaguranwa ibindi.
N’ubwo yenda ngo atari ko byagenze ku bazanaga amabaruwa mbere, ngo byaba byiza hashyizweho uburyo bwo kubungabunga amabaruwa y’ibiciro by’abapiganirab amasoko.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku avuga ko umwanzuro warebwa ari ukureba uko amabaruwa agejejwe mu karere yajya aterwaho inzuma zabugeneze zidashobora gukurwaho ku buryo bworoshye.
Mutakwasuku avuga kandi ko mbere yo gufungura amabahasha y’ibiciro, yajya ahabwa ba nyirayo mu cyumba afungurirwamo bakabanza kureba niba ntawayafunguye hanyuma bakayasubiza akabona gufungurirwa mu Ruhame.
Urwego rw’umuvunyi ishami rishinzwe imyitwarire y’abakozi ba leta kandi rwongera kwibutsa abakozi b’Akarere kwitwararika mu gupiganira amasoko kuko hari bamwe batemerewe gupiganira amasoko mu turere bayobora, harimo abagize Komote Nyobozi y’Akarere ndetse n’abagize inama Njyanama mu Karere.