Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Gatsibo: Hibutswe abagore n’abana bazize Jenoside

$
0
0

Gatsibo: Hibutswe abagore n’abana bazize Jenoside

Uyu muhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside

Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Gicurasi 2015, mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Remera, Akagari ka Bugarura, habereye igikorwa cyo kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, iki gikorwa kikaba cyari ku rwego rw’Akarere.

Iki gikorwa cyatangijwe n’isengesho ryo gusabira inzirakarengane zose zazize Jenoside, ndetse hafatwa n’umunota umwe wo kwibuka izo nzirakarengane.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, mu butumwa yahaye abari bitabiriye uyu muhango yavuze ko ubuyobozi bw’Igihugu bukora ibishoboka byose kugira ngo abagizweho ingaruka na Jenoside badakomeza guheranwa n’agahinda.

Yagize ati:” Ku munsi nk’uyu tuzirikana cyane ko umugore ariwe nkingi y’umuryango, ndetse n’umwana akaba ariwe ejo hazaza heza Igihugu, niyo mpamvu tuba tubibuka ariko tunibutsa imiryango yabo yasigaye gukomeza kwihangana no kwigirira ikizere cy’ejo hazaza.

Muri iki gikorwa abana bibukijwe amwe mu mateka mabi yaranze iguhugu cyacu, ari nayo yatumye haba Jenoside, bakaba basabwe kwirinde uwo ariwe wese washaka kubayobya ababwira amagambo asenya.

Byiringiro David, ni umwe mu bana barokotse Jenoside mu Murenge wa Remera akaba ari nawe wari uhagarariye abandi bana muri uyu muhango, mu izina rya bagenzi be yashimiye Leta y’ubumwe yahagaritse Jenoside, avuga ko nyuma y’amahano yagwiririye u Rwanda ubu ngo bamaze kwiyubaka babifashijwemo n’ubuyobozi bw’Igihugu.

Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abaturage batandukanye bo muri uyu murenge wa Remera, by’umwihariko abana baturutse mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bikorera mu murenge wa Remera, aho bari baje kwibuka abana bagenzi babo bazize Jenoside.

Gatsibo: Hibutswe abagore n’abana bazize Jenoside

Abana bato bo mu masuri abanza bari bitabiriye ari benshi mu kwibuka bagenzi babo

Mu karere ka Gatsibo hafite umwihariko kuri Jenoside yabaye mu Rwanda, ni ahahoze ari muri Komini Murambi, ni hamwe mu hageragerejwe Jenoside mbere y’uko iba kuko abatutsi bari bahatuye batangiye gutotezwa no guhiwa bakicwa mu mwaka wa 1993, bigizwemo uruhare n’uwari Burugumesitiri w’iyo komini Gatete Jean Baptiste.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles