Tariki 22 Mata ntizibagirana mu mateka ya jenoside yakorewe abatutsi bari bahungiye mu ishyamba rya Bibare riherereye mu kagari ka Bunyonga mu murenge wa Karama, ahahoze ari muri komini Kayenzi. Iri shyamba kuri ubu ryubatsemo Urwibutso rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 10 y’abazize jenoside yakorewe abatutsi.
Nsabimana Fabien umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside mu murenge wa Karama, avuga ko muri iri shyamba hari hahungiye abatutsi bo mu miryango yari irikikije, nyuma y’uko uwitwaga Rwanyange yishwe tariki 17/4/1994, n’Interahamwe zari mu itsinda ry’abicanyi ryitwaga “abakaceri”.
Ngo muri iri shyamba barimazemo iminsi itatu birwanaho bahanganye n’abicanyi, ariko tariki 22/4/1994 baricwa kuko Interahamwe zo muri Komini Kayenzi zasabye ubwunganizi izo mu yandi makomini no mu basirikari. Haje abo muri Musasa, ab’i Nyabikenke, mu Rutobwe,i Musambira, Taba ndetse n’ab’ i Buringa ari nako bahuruza n’abandi baturage ngo baze bikize abatutsi.
Mu kwibuka ku nshuro ya 21, abaguye muri shyamba byabereye ku Rwibutso rwa jenoside rwa Bunyonga tariki 22/4/2015. Ukuriye umuryango Ibuka mu karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique, yasabye abitabiriye uyu muhango kugira uruhare mu kugaragaza ukuri kuri jenoside yakorewe abatutsi kuko ibyakorewe abari bahungiye muri iryo shyamba no mu tundi duce, abari bahatuye babyiboneye.
Aragira ati“N’abatarabibonye bashobora kurebera muri izi inzibutso, bakumva n’ubuhamya butangwa. Ibyo byose bifasha guhangana n’abapfobya ndetse n’abahakana jenoside yakorewe abatutsi”. Akomeza abasaba gushyira hamwe bagasigasira ibyiza igihugu kimaze kugeraho.
Buri murenge muri 12 igize akarere ka Kamonyi, ugira itariki wibukiraho abatutsi bari bawutuye bazize jenoside. Ibyo bigakorwa mu gihe cy’iminsi 100 ingana n’iyo jenoside yamaze ikorerwa mu duce dutandukanye tw’igihugu. Mu rwego rwo gufata mu mugongo abayirokotse, uyu mwaka muri buri mudugudu abaturage biyemeje gufasha umwe mu bacitse ku icumu kumubonera aho atura.