Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Rutsiro: Itorero ry’igihugu bavuyemo ngo rizabafasha kuzamura ubucuruzi bwabo

$
0
0

Rutsiro: Itorero ry’igihugu bavuyemo ngo rizabafasha kuzamura ubucuruzi bwabo

tariki ya 19 Mata 2015 abahagarariye abacuruzi mu ntara y’iburengerazu basoje  inyigisho mu itorero ry’igihugu I nkumba abo mu karere ka Rutsiro baratangaza ko bakurikije inyigisho bavanyemo zizabafasha kwagura ubucuruzi bwabo ndetse n’iterambere ry’igihugu.

Rutsiro: Itorero ry’igihugu bavuyemo ngo rizabafasha kuzamura ubucuruzi bwabo

Ibi barabitangaza ngo nyuma y’uko bigishijwe umucuruzi ubereye u Rwanda uko aba agomba kwitwara mu bucuruzi bwe aho ngo wasangaga hari ibyo batabashaga gusobanukirwa neza mu bucuruzi bwabo ndetse bamwe ntibanoze serivisi batanga ariko ubu ngo amasomo babonye azabagirira akamaro ndetse n’igihugu muri rusange.

Rutsiro: Itorero ry’igihugu bavuyemo ngo rizabafasha kuzamura ubucuruzi bwabo

Perezida w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Rutsiro Nsanzineza Erneste yagize ati’ nyuma yo guhabwa inyigisho mu itorero tuvuyemo ubu twamenye indangagaciro na Kirazira bibereye umunyarwanda ubu tukaba twaramenye umucuruzi ubereye u Rwanda uko aba ameze tukaba tugiye gucuruza by’umwuga kandi bizatuzamura bizamure n’akarere kacu ndetse n’igihugu”

Ikindi Perezida w’urugaga rw’abikorera yatangaje cyizagirira akamaro ubucuruzi bwabo ndetse no kuzamura igigu yavuze ko bamenye ko umucuruzi udafite indanga gaciro nyazo nta terambere yageza ku gihugu.

Umuyobozi w’akarere Gaspard Byukusenge wari waje kubakira yabasabye kuzakoresha neza inyigisho bahawe bakazamura akarere n’igihugu  banoza Serivisi ku buryo bakwigirwaho n’abacuruzi b’ahandi.

Ati” Ndabashimira cyane kuko babashije kwitabira itorero nkaba mbasaba kuba inyigisho bahawe batazazipfusha ubusa ahubwo ko bagomba gukora nk’intore kandi bizazamura bo ubwabo ,akarere ndetse n’igihugu ibyo kandi ndabishingira ku kuba bazi neza ko umucuruzi w’intore anoza serivisi”

Intara y’iburengerazuba  niyo yari iya nyuma mu kwigishwa mu itorero ry’igihugu aho bamaze yo iminsi 5 abari bahagarariye akarere ka Rutsiro bakaba bari 65 ngo hakaba hateganywa ko n’abandi bacuruzi batagiyeyo bazagerwaho dore ko ari nabo ubwabo bakusanya amafaranga azifashishwa mu masomo bahabwa.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles