Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Rutsiro: Bagendeye ku mateka yaranze abacengezi barasabwa kudahishira umwanzi w’igihugu.

$
0
0

3

Abaturage batuye mu karere ka Rutsiro barasabwa kutihanganira ndetse ngo banahishire umuntu wese washaka guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda kubera amateka basigiwe n’abacengezi.

Ibi barabisabwa mu gihe bari no kwibuka ku nshuro ya 21 abazize Jenoside yakorewe abatutsi kimwe n’ahandi mu gihugu bakaba bakomeje gukurikirana ibiganiro bitandukanye ,harimo n’icyo kubibutsa urugamba rwo kubohora igihugu ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

4

Ubwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Mata Werurwe Karangwa Pierre wari Burugumesitiri wa Komini Rutsiro icyo gihe yatangaga ikiganiro cy’urugamba rwo kubohora igihugu mu mudugudu wa Nduba mu murenge wa Gihango yababwiye amateka y’ ingabo za FPR Inkotanyi uburyo zabohoye igihugu ndetse no guhagarika Jenoside yanabibukije uburyo abacenegezi bayogoje akarere kabo kandi bakingirwa ikibaba na bamwe mu baturage akaba yarabasabye kwirinda uwo ari we wese wahungabanya umutekano w’igihugu ahubwo ko bamugaragaza.

Ati” Ingabo za FPR Inkotanyi mwumvise ukuntu zabohoye igihugu kandi zikanahagarika Jeoside yakorerwaga abatutsi ndetse munazi mwebwe ubwanyu intambara y’abacengezi kandi bamwe muri mwe muzi uko babagaho ndetse munabahishiriye ubwo rero mugomba kutongera guhishira umwanzi w’igihugu”

Abaturage bavuze ko nabo biteguye kugaragaza umuntu uwo ari we wese washaka guhungabanya umutekano dore ko nabo bazinneza ko abantu bamwe bishwe muri iyo ntambara y’abacengezi abandi bakibwa imitungo yabo ndetse no kudatuza mu mutima.

Nyiransabimana Marie Rose utuye muri uyu mudugudu yagize ati” nanjye nkurikije uburyo abacenegezi batubujije amahoro kandi abaturage bamwe muri twe ndumva twese twafata ingamba zo gukumira uwashaka kubuza umudendezo abanyarwanda ngira ngo niba babyibuka batwibye amahene batwiba uimyaka mbese ntitwari dutuje”

Na mugenzi we witwa Niyibigira Leonard yemera ko abacengezi bahangayikishije igihugu babifashijwemo n’abaturage babahishaga ndetse n’ababashakiraga amakuru bitaga aba “Resisitants” akaba abona umwanzi wese yajya akumirwa.

Intambara y’abacengezi yabaye mu duce tw’uburengerazuba ahagana mu mwaka wa 1996 kugeza mu mwaka wa 1998.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles