Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Abanyarubavu bavuga ko guhagarika Jenoside bitarangiranye na Nyakanga 1994

$
0
0

1

Mu biganiro bibera mu midugudu mu karere ka Rubavu abaturage bavuga ko bashima ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 zikaba zikomeje n’ibikorwa byo kubafasha kuva mu bwigunge.

Mu biganiro byatanzwe mu tugari twa Nengo na Bugoyi mu murenge wa Gisenyi tariki ya 9/4/2015 birebana n’uburyo ingabo z’u Rwanda zahagaritse Jenoside yakorerwaga abatutsi muri Gisenyi kugera tariki ya 17 Nyakanga 1994 ifatwa.

Cyurinyana Vestine ukuriye inama y’abagore mu karere ka Rubavu avuga ko ingabo zari iza FPR Inkotanyi zagaragaje ubutwari budasanzwe mu kurokora abari mu kaga mu gihe gito, akavuga ko zitanga icyizere ku mutekano w’ u Rwanda no ku muhanga kubera aho zijya kuwubungabunga.

Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe umujyi wa Gisenyi tariki ya 17 Nyakanga 1994, zikomeza ibikorwa byo kugarura umutekano no kuburizamo umugambi w’abakoze Jenoside bagarutse mu ntambara y’abacengezi, ahubwo zigacyura abanyarwanda bari barafashwe bugwate n’abasize bakoze Jenoside bari barahungiye mu mashyamba ya Kongo.

Abaturage bo mu kagari ka Nengo na Bugoyi bagejejweho ibiganiro bavuga ko ibikorwa by’ubutwari bitarangiranye no guhagarika Jenoside ahubwo ngo byajyanye no kugarura abanyarwanda mu gihugu cyabo, kubaka ubumwe no gufasha abarokotse Jenoside bafashwa mu bikorwa byo kubakirwa no kuvurwa bikorwa n’ingabo z’u Rwanda zahagaritse Jenoside.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles