Inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Kirehe yateranye kuri uyu wa 12/08/2013 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ikaba yari iteranije inzego zitandukanye z’ubuyobozi nk’ingabo na polisi hamwe n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yose igize Akarere ka Kirehe barebera hamwe uko umutekano wifashe muri rusange.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais atangiza iyi nama ibukije abayitabiriye ko kuri ubu hari ikibazo cy’abanyarwanda bari kwirukanwa mu gihugu cya Tanzaniya abasaba kukigira icyabo bakira neza abanyarwanda baza bagana akarere ka Kirehe mu mutuzo no mu mumutekano.
Muri iyi nama banarebeye hamwe uko umutekano wari wifashe mu mezi ashize basanga wari wifashe neza uretse ibyaha byagiye bigaragara birimo gukubita no gukomeretsa, impanuka zo mu mihanda, hamwe no gutwika amashyamba bafata umwanzuro wo kubikumira hakiri kare.
Muri iyi nama kandi baboneyeho umwanya wo gusobanurirwa gahunda yo kugabanya impfu z’abana b’impinja aho umuryango inshuti mu buzima (Partners in health) wasobanuraga ingamba bafite mu gukumira impfu z’abana bapfa bavuka hamwe n’abapfa bari munsi y’imyaka itanu, bafata umwanzuro w’uko abadamu batwite baba aba mbere mu kwitabira kujya kwipimisha kwa muganga mu gihe batwite.
Ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Kirehe buri ku kigereranyo cya 70% muri uyu mwaka wa 2013/2014, hakaba hafashwe ingamba zo gukora ubukangurambaga buhoraho mu gukangurira abaturage gutanga umusanzu kuko bifitiye inyungu ubuzima bwabo nkuko Munyeshuri Jean Claude umuyobozi w’ubwisungane mu karere ka Kirehe yabigarutseho muri iyi nama y’umutekano.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu Murekatete Jacqueline asoza iyi nama yashimiye abari aho anabasaba gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo gushyira imbaraga mu kurwanya abasigaye batwika amashyamaba no gukomeza gukora ubukangurambaga ku bwisungane mu kwivuza hamwe no gukangurira abitabiriye inama kwibutsa abaturage igihembwe cy’ihinga season B.
Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge,ingabo na polisi bakorera mu karere ka Kirehe.
↧
Inama y’umutekano yateranye mu karere ka Kirehe mu rwego rwo kureba uko umutekano wifashe
↧