NYAGATARE- Bamwe mu banyarwanda birukanwa mu gihugu cya Tanzaniya bakirirwa Gacundezi mu karere ka Nyagatare baravuga ko hari abaza bakorewe urugomo rurimo no gukubitwa mu gihe hari n’abandi bavuga ko niyo bageze muri iki kigo kibakira boherezwa hanze yacyo badafite aho bajya.
Uhagarariye iyi nkambi ya Gacundezi we avugako abasezererwa ari abibuka aho imiryango yabo iherereye bakagumana abatazi aho bagana.
Iyi site ya Gacundezi iherereye mu murenge wa Rwimiyaga. Uko abanyarwanda birukanwa mu gihugu cya Tanzaniya niko umubare w’abayigana ugenda wiyongera.
Ubwo twaganiraga na bamwe mu banyarwanda birukanwe muri tanzaniya batubwiyeko uko iminsi bahawe yagiye yegereza ibintu byagiye bihindura isura aho bamwe batangiye no gukubitwa bahatirwa gutaha.
Tibanyendera Dawudi yavukiye muri Tanzaniya mu 1957 aza no gushaka umunyatanzaniyakazi.
Kuri we ngo yumvaga ko nta kibazo yagira kuko ngo na mbere bari baramuretse ariko ngo baje kumusaba gutaha, abanza kubyanga ari nabwo yakubitwaga.
Uramutse Gilbert ushinzwe igenamigambi muri MIDIMAR akaba ariwe uri gukurikirana iyi nkambi y’agateganyo ya Gacundezi aho abakirwa bahamara iminsi itarenga 2 bakozoherezwa mu nkambi ya Kayonza ,avugako bamaze kwakira abantu 155 ahasezerewe abagera 78.
Hari Bamwe mu basezerwe bavuga ko badafite iyo bajya.
Umuyobozi w’iyi nkambi avugako aba ari abagiye bagurisha imitungo yabo mu myaka ya vuba bakimukira Tanzaniya, ubu bakaba boherezwa mu miryango yabo aha bakahagumana abatazi aho bagana.
Uko bimeze kose ariko, abakiriwe bavugako ubu bafite umutekano baruhutse inkeke bashyirawagaho mu gihugu cya tanzaniya.
Abagana iyi nkambi nto ya Gacundezi baraturuka ku Rusumo cyane hagacumbikirwa abakomoka mu karere ka Nyagatare. Icyakora ubwo twahageraga twasanze inzira baturukamo ziyongereye kuko bari kwifashisha guca mu mazi bakambuka Akagera mu bice bitandukanye by’umurenge wa Rwimiyaga.
Ku bufatanye bwa Minisiteri ifite impunzi mu nshingano, Ingabo na Police ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimiyaga bakaba bari gukurwa ku byambu bitandukanye bakagezwa kuri iyi site,aho bahabwa ibyibanze birimo ibyo kurya.
Amazi nayo ngo akaba ahari ku kigereranyo cya 95%. Ikindi nuko ku bijyanye no kwivuza bafashwa n’ikigo nderabuzima cya Bugaragara mu kwita kubahura n’uburwayi.