Abayobozi mu tugari ngo nibo bayobozi bari hafi cyane y’abaturage kurusha izindi nzego z’ubuyobozi, bityo bakaba bashobora gufatanya n’abaturage kugera kuri byinshi, haramutse habayeho imikoranire myiza hagati yinzego zombi.
Nk’uko byatangajwe na bamwe bagize inama njyanama y’akarere ka Rulindo, ubwo bagiranaga inama tariki 9/8/2013 , basabye ko imikorere y’abayobozi b’utugari igomba kurushaho kwitabwaho n’inzego zibakuriye.
Impanvu iyi mikorere ngo basanga igomba kwitabwaho cyane,ni uko iyo ibintu bitameze neza uhereye hasi, bigorana kuba byakosorwa byageze hejuru.
Bamwe mu bagize njyanama y’aka karere ,batanze ingero z’imikorere itari myiza kuri bamwe mu bayobozi b’utugari, aho bavuze ko hari bimwe mu biro by’utugari usanga bigejeje mu ma saa mbiri bigifunze, kandi byagombye kuba bifunguye kuva ku isaha y’akazi ,bigafunga ari uko amasha y’akazi arangiye .
Ikindi kinengwa cyane na njyanama y’akarere ka Rulindo, ku mikorere ya bamwe mu bayobozi b’utugari ,ni uko ngo usanga abaturage birirwa bicaye ku biro by’utugari bategereje ugomba kubaha serivise, kandi bagombye kuza bahamusanga.
Ibi ngo bikaba bikwiye kwitabwaho n’ubuyobozi buba bubakuriye mu rwego rwo kubahwitura no kubagarura mu nzira nziza, ntibakomeze kwirara .
Kuri iki kibazo kandi prezida w’inama nyamana y’aka karere Gatabazi Pascal, ngo asanga hakwiye gushyirwamo imbaraga zidasanzwe, unaniwe kunoza imikorere myiza akaba yasimbuzwa undi ushoboye akazi, mu rwego rwo gukomeza kugenda neza mu iterambere.
Yagize ati ”abayobozi mu tugari imikorere yabo igomba guhora igenzurwa ,ntibirare ngo ni uko ubuyobozi bubakuriye buba bubari kure.Hagomba kumenyekana amasaha abayobozi b’utugari bagerera ku kazi,n’amasaha bakaviraho, kuko hari aho byagaragaye ko iyo nta bantu baza, umuyobozi yitahira kandi isaha yo kurangiza akazi itaragera.”
Gatabazi akomeza avuga ko ubuyobozi ari bwo buba bukwiye gufata iya mbere mu kwegera abaturage,aho kugira ngo abaturage ari bo bashyira imbaraga nyinshi mu gushaka ubuyobozi.
Bamwe mu bayobozi b’utugari ,mu karere ka Rulindo, bakaba bakunze kuvugwaho kutaboneka ku kazi,mu masaha yose y’akazi.