Umubyeyi Kayitasirwa Pélagie,atuye mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu. Avuga ko abe bashiriye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yumva yashimishwa n’uko Perezida Kagame yayobora u Rwanda mu minsi yose asigaje kuri iyi si.
Iyo uganiriye n’uyu mubyeyi,hari aho agera ukumva yikije umutima kubera ibyabaye ku muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi,gusa akavuga ko atifuza guheranwa n’agahinda ahubwo agamije kiyubaka n’iterambere.
Amagambo ye ahanini, bitewe n’ubuhanzi akunda kuyavuga mu mikarago. Ubwo twaganiraga yagize ati :
“Banyarwanda twese nk’abitsamuye
Mumbe hafi maze dushime,
Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda
Mu miyoborere yanyuze twese,
Mutazihana ari ku isonga
Umushumba utazimiza uzihora hafi,
Imbyeyi ivumerera buri wese
Ntawe aheje inyuma y’abandi
Nk’uko byagendaga ku babizi”
Kayitasirwa akomeza avuga ati “Nyine,Abanyarwanda twese muri rusange,twakwirinda amacakubiri pe,tukumvira umuyobozi wacu,nk’uko atubwira ati “Ndi Umunyarwanda”,igikorwa adushakira tukagikorana umutima mwiza kandi tugana iterambere rirambye nk’uko abitwifuriza”.
Yongeraho ko ahereye kuho u Rwanda rugeze n’aho rwavuye,asanga nta wundi muyobozi rukwiriye uretse Perezida Kagame. Akaba yumva Perezida Kagame yayobora u Rwanda mu minsi yose asigaje ku isi.
Avuga ko nyuma ya Jenoside yumvaga nta gaciro,nta n’icyerekezo cy’ejo hazaza abona. Gusa ngo ahereye kuho kuri ubu ageze n’abandi bacitse ku icumu n’abaturage muri rusange bageze mu iterambere, asanga nta wundi ukwiye kuyobora u Rwanda uretse Perezida Kagame.
Yongeraho ko gahunda ya Girinka yabagezeho,abana bakaba biga,bakaba barubakiwe,mbese kuri bakaba nta kibazo gikomeye bafite.Bakaba babishimira Leta y’ubumwe.
Akomeza agira ati “twifuza kumutora,cyane, cyane n’ukuri.Tukongera tukamutora inshuro nyinshi,indwi tukazikuba karindwi. Ni ukuri”.
Yongeraho ko bishobotse akajya kuri kandidatire bakwishimira kumutora,akaba Perezida wa Repubulika igihe cyinshi,igihe Imana ikimutije ubuzima ku isi,ntihazagire n’undi umusimbura.