Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Intara y’amajyepfo: abayobozi barashishikarizwa gufasha mu myiteguro y’amatora

$
0
0

2

Mu gihe hasigaye ukwezi n’iminsi micye ngo habeho amatora y’abagize inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, imyiteguro irarimbanije. Ariko, kugira ngo byose bizagende neza, komisiyo y’igihugu y’amatora irasaba abayobozi b’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano kubafasha.
Mu nama intumwa za komisiyo y’igihugu y’amatora zagiranye n’abayobozi b’uturere, ab’imirenge ndetse n’abashinzwe umutekano bo mu Ntara y’amajyepfo, ku itariki ya 9/8/2013, komiseri muri komisiyo y’igihugu y’amatora, Esperance Mukamana, yasabye ko inzego z’ubuyobozi zafasha cyane cyane mu gusobanurira abaturage akamaro ko kwitorera abadepite.
Yagize ati “abaturage bamwe bibwira ko abadepite nta cyo babamariye, nyamara ntibazi ko ari bo bashyiraho amategeko. Baravuga ngo ntibababona. Muzabasobanurire ko imirimo bakorera igihugu na rubanda ari myinshi, ku buryo batahora babona igihe cyo kwicarana na bo ngo basangire.”
Icyifuzwa rero ni uko abantu bose bazagira uruhare mu kwitorera intumwa zibahagarariye mu nteko ishinga amategeko. Pacifique Nduwimana ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’amatora mu Ntara y’amajyepfo ati “ubwitabire ni bwo bugaragaza ko amategeko yagenze neza. Abaturage bacu bazatore byibura ku rugero rwa 98% kuzamura kugeza ku 100%.”
Inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano kandi zasabwe kuzakora ku buryo abiyamamaza bahabwa amahirwe angana mu myiyamamarize yabo. Komiseri Esperance muri komisiyo y’igihugu y’amatora ati “kwiyamamaza bizabe mu bwubahane nta gusebanya cyangwa gusumbanya.”
Abari mu nama kandi bibukijwe ko abayobozi bafite inshingano yo gutuma amatora agenda neza, ariko ko kuri site y’itora, ni ukuvuga mu gihe cyo gutora, abemerewe kuhaguma ari abatoresha gusa.
Aha Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze ko kureba ko amatora ari kugenda neza bitavuga kwirirwa aho ari kubera. Nk’abayobozi rero ngo bashobora kuhaca bareba ibikenewe, ariko bagaha umwanya abakoresha amatora bagakora akazi kabo neza.
Imitwe ya politiki n’abakandida bigenga bazatangira kwiyamamaza ku itariki ya 26/8 barangize tariki ya 15/9, bucya amatora aba.
Abari mu nama bagaragaje ko iki gihe ari gito, ku buryo bisaba gahunda ifatika ku biyamamaza, cyane ko buri wese asabwa guhabwa umwanya kandi ntihagire imitwe ya politiki igonganira ahantu hamwe igihe cyo kwiyamamaza.
Ibi rero ngo bisaba ko abiyamamaza bazatanga gahunda mbere y’igihe kugira ngo inzego z’ubuyobozi zibafashe guhura n’abaturage bifuza.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles