Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Ngororero: Harifashishwa ingendo shuri mu gusangira ubunararibonye mu iterambere

$
0
0
Ngororero: Harifashishwa ingendo shuri mu gusangira ubunararibonye mu iterambere

kororera ahantu hadatunganye ni kimwe mubyo bagenda barwanya

Mu rwego rwo kongera ibikorwa bigamije  kuzamura imibereho y’abaturage no gutanga ubujyanama mu gukoresha neza amatsinda y’ubwisungane mu iterambere, abantu batandukanye bo mu mirenge igize akarere ka ngororero basura indi mirenge basangira ubunararibonye no kwigishanya uko bakwivana mu bukene.

Kuwa 11 Werurwe 2015, abakozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge ya Nyange, Gatumba na Ngororero basuye bimwe mu bikorwa byagezweho muri urwo rwego mu murenge wa Kabaya ahari bamwe batifashisha amatsinda yabo mu gukemura ibibazo.

Uru rugendo barukoreye mu mudugudu wa Bukonde, akagari ka Nyenyeri, no mu wa Rebero wo mu kagari ka Kabaya  mu murenge wa Kabaya aho basuye Ibiraro by’ingurube by’amashyirahamwe TUZAMURANE na DUSHYIREHAMWE agizwe n’amatsina 4 y’abantu 40 barimo abagabo 12 n’abagore 28.

Umuhire Protogene umwe mu bagize amatsinda, avuga ko batoranijwe kubera amikoro make bafite mu ngo zabo atuma badashobora kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), nyamara hari bagenzi babo babayeho mu buzima bujya gusa ariko bagakoresha neza amatsinda yabo bakizamura.

Nk’uko twabibwiwe n’umukozi w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage no gucunga Ibiza Mudahogora Violette ikigamijwe ni ukugirango bariya baturage batazongera guhangayikishwa n’ubushobozi buke bwo kubungabunga ubuzima bw’imiryango yabo, mu gihe bifite mo ibisubizo.

Ngororero: Harifashishwa ingendo shuri mu gusangira ubunararibonye mu iterambere

ubworozi bw’ingurube ni kimwe mu bigarukwaho cyane

Abasuye umurenge wa Kabaya babasangije ubunaribonye bw’amatsinda y’iwabo aho babasobanuriye ko abanyamuryango banashyiraho isanduku bakusanyirizamo amafaranga abagaboka, ibyo bigatuma batagurisha amatungo bahawe ngo aha barimara ubukene.

Muri iki gikorwa kizakomereza no mu yindi mirenge, abafite ibikorwa bahuriyeho basabwa kutabipfusha ubusa nk’abagurisha amatungo yabo atarakura, abakodesha cyangwa bagatanga imirima yabo aho kuyihinga n’ibindi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles