Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Kayonza: Abaturage barahamagarirwa gufata amakarita y’itora ku bakorerabushake ba Komisiyo y’amatora mu midugudu

$
0
0

Abaturage barahamagarirwa gufata amakarita y’itora ku bakorerabushake ba Komisiyo y’amatora mu midugudu

Abaturage b’akarere ka Kayonza bagejeje igihe cyo gutora biyandikishije kuri lisiti y’itora barahamagarirwa gufata amakarita mashya y’itora. Ayo makarita ngo ari gutangwa n’abakorerabushake ba komisiyo y’amatora mu midugudu yose, kandi ngo ni yo azakoreshwa mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko ateganyijwe kuva tariki 16 Nzeli 2013.

Ibi byavuzwe na Ngarambe Vianney ushinzwe guhuza ibikorwa by’amatora muri zone ya Kirehe, Ngoma na Kayonza. Avuga ko buri muturage urebwa n’ayo matora akwiye kwitegura hakiri kare kugira ngo atazahura n’imbogamizi zimubuza gutora ku munsi w’itora nyir’izina.

Ngarambe yongeraho ko imyiteguro y’amatora igeze kure muri iyo zone ashinzwe, kuko abaturage mu byiciro binyuranye bagiye basobanurirwa uburyo amatora y’abagize inteko ishinga amategeko azakorwa, ndetse n’impinduka zizayagaragaramo ugereranyije n’andi matora yabaye mu bihe byashize.

Ati “Tugenda dusobanurira Abanyarwanda mu byiciro binyuranye uburyo amatora azakorwa, kandi turacyabikomeje ku buryo nibura buri Munyarwanda azaba yamaze gusobanukirwa n’uburyo ayo matora ateguwe mbere y’uko akorwa”

Gusa haracyari bamwe mu baturage ubwo butumwa bushobora kuba butarageraho nk’uko bivugwa na bamwe mu baturage twavuganye. Bamwe bavuga ko bari bazi ko bazatorera ku makarita y’itora basanganywe kuko bari bamaze kuyatoreraho inshuro zigera kuri ebyiri, nk’uko bivugwa na Muhire Charles.

Amakarita yakoreshejwe mu matora yo mu bihe byashize ariko ngo nta gaciro agifite, kuko buri Munyarwanda wese ugejeje igihe cyo gutora kandi wiyandikishije kuri lisiti y’itora yakorewe ikarita nshya, ari na yo azakoresha mu matora yo muri Nzeli 2013.

Abaturage b’i Kayonza bavuga ko biteguye neza ayo matora, bamwe bakanavuga ko basobanuriwe bihagije uburyo azakorwa, n’ubwo hari n’abo bigaragara ko batarasobanurirwa neza iby’ayo matora.

Gusa icyo bose bahurizaho ni uko ngo abadepite bazatorwa bakwiye kuzirikana ko bazaba boherejwe mu nteko ishinga amategeko n’abaturage, kugira ngo babahagararire nk’intumwa za bo. Abadepite bazatorwa kuri iyi nshuro bakaba basabwa kuzegera abaturage cyane bitandukanye n’uko byagiye bigenda muri manda zashize.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles