Mu muhango wabaye tariki 04/02/2015 wo gushimira akarere ka Kirehe by’umwihariko umurenge wa Gahara n’uwa Mushikiri ku ruhare bakomeje kugaragaza mu guharanira umutekano w’igihugu n’iterambere, Umuvugizi wa Polisi k’urwego rw’igihugu yagejeje ku baturage ubutumwa bubagenewe bw’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.
Mu ijambo rye Chief.Supt Céléstin Twahirwa, umuvugizi wa Polisi mu Rwanda yashimiye abaturage bo mu karere ka Kirehe uburyo bakomeje kuba indashyikirwa mu gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu kuwubungabunga biteza n’imbere baharanira ubukire.
Yagize ati “ubu butumwa ni ubw’umuyobozi wa Polisi yabageneye bitewe n’uko mwita k’umutekano mukora n’ibikorwa by’iterambere, hari umuhanga wavuze ngo ahatari umutekano ntihaba iterambere, ahatari iterambere ntihaba umutekano.Iyo ushaka gukumira ibyaha nuko urinda abantu gukora ibyaha, hari ugusonza; ukutagira icyo wambara;ukutihaza no kutavurwa ngo ukire indwara”.
Yavuze ko umuntu ubayeho nabi gukora ibyara bimworohera ngo niba uhinga ukeza ukagira ibikorwa byiterambere wenyine abaturanyi bashonje, ntibakwemerera kurya wenyine ngo igishimishije n’uko mu murenge wa Gahara Atari uko bimeze ngo bafite umutekano kuko bose bigaragara ko bafite ubukire.
Yavuze ko umukuru wa Polisi Insp Gen Emmanuel Gasana ubwo yabasuraga ubushize yasanze umutekano mu murenge wa Gahara ubungwabungwa neza cyane cyane ashimira itorero ry’abana rizwi ku izina “Imitovu” uruhare bakomeje kugaragaza mu kwimakaza indangagaciro z’umunyarwanda batanga ubutumwa bujyanye no kubungabunga umutekano.
Muzungu Gerald umuyobozi w’akarere ka Kirehe yavuze ko gucunga umutekano bituma akarere gakomeza gushimwa asaba abaturage gukomeza kuwubungabunga aho batuye bityo ngo n’iterambere rizakomeza kwiyongera kuko ngo nta mutekano nta terambere.
Ngo ni amahirwe kuba gucunga umutekano byarahereye ku bana bato bikaba bigenda bigera ku bakuru binyuze mu itorero “imitavu”.Ngo ubutumwa batanga ntibukwiye kugarukira mu murenge wa Gahara gusa ngo uzakwirakwizwa mu gihugu hose mu rwego rwo kubaka umutekano n’iterambere kuri bose.
Mu butumwa bw’umuyobozi wa Polisi mu Rwanda yagejeje ku baturage ba Kirehe abunyujije k’uri Chief Supt Celestin Twahirwa umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’igihugu harimo amafaranga ibihumbi 600 yagenewe imyambaro y’itorero Imitovu ku ruhare runini rikomeje kugaragaza mu butumwa bukangurira abanyarwanda kubungabunga umutekano.
Indi mpano ni iya moto Polisi y’igihugu yageneye abaturage bo mu murenge wa Mushikiri ku ruhare bagaragaje mu kurinda umutekano ubwo abaturage ubwabo bifatanyije bigurira moto ikabakaba miriyoni ebyiri n’igice mu rwego rwo kuyifashisha kwicungira umutekano.
Karambizi Alphonse umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa mushikiri yavuze ko yishimiye inkunga umurenge uhawe na Polisi y’igihugu ngo igiye kubafasha mu kazi ko gukomeza kubungabunga umutekano wo nkingi y’ubukungu n’iterambere.
Ati“Ndashimira Polisi y’igihugu k’ubwiyi mpano ihaye abaturage b’umurenge wa Mushikiri abashimira uburyo biguruye moto y’umutekano ya AG 100 ya miriyoni ebyiri n’ibihumbi Magana abiri na mirongo ine na bitanu, ubu umutekano umeze neza hifashishijwe iyi moto kuko iyo havutse ikibazo mu murenge batabarwa vuba”.
Yavuzeko iyo moto igihe kubafasha gukomeza gucunga neza umutekano barwanya ibiyobyabwenge n’ubundi bugizi bwa nabi bushobora kubangamira umutekano n’iterambere ry’abaturage.
Ibihembo byatanzwe na Polisi y’igihugu mu karere ka Kirehe bije bikurikiye imodoka na none Polisi iherutse guha akarere ka Kirehe mu rwego rwo gutanga amakuru ku bijyanye n’umutekano.