Abatuye akarere ka Gisagara barahamya ko kugira inyubako nzima z’utugari bizatuma akazi gakorerwamo kagenda neza kandi n’abayobozi b’utugari bakarushaho kubahwa no kugirirwa icyizere n’abo bayobora. Inyubako z’ibiro by’utugari ziri kuzamurwa mu mirenge itandukanye ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage. Akagari ka rwamiko mu murenge wa Muganza ho mu karere ka Gisagara kari mu tumaze kwiyuzuriza inyubako.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwamiko Bwana Eric HAVUGIMANA, avuga ko kubaka ibiro by’akagari byaturutse mu gitekerezo cy’abaturage kubera ko batari bishimiye aho bakoreraga bakodeshaga ibihumbi umunani ku kwezi kuko ngo ntihari hajyanye n’igihe kandi bakanahora bahatanga amafaranga. Abaturage bahise bakusanya amafaranga bagura ikibanza, batangira gusiza no kubumba amatafari, maze ubuyobozi bwiyemeza kubashyigikira bubaha isakaro, isima, inzugi n’amadirishya.
Nyiraminani Tasiyana utuye aka kagari, avuga ko kutagira inyubako igenewe akagari bwite, byatumaga yumva nta kamaro k’uru rwego rw’ubuyobozi kuko yahoraga yumva ari urwego rudashinze imizi rutanagira aho rubarizwa hizewe. Akomeza avuga ko ubu asigaye abona n’umuyobozi w’akagari akamubonamo umuntu w’umunyacyubahiro fite agaciro mu maso ye.
Ati “Kugira inyubako y’akagari yihariye kandi izwi neza byongereye icyizere kuri uru rwego rw’ubuyobozi, mbere nabonaga ari ibintu bidasobanutse, aria bantu batagira n’aho babarizwa hizewe none ubu harahari kandi ikindi cyiza ni uko nanjye nagize uruhare mu iyubakwa ry’ibi biro”
Umuyobozi w’akarere Léandre Karekezi arashima cyane iki gikorwa cy’abaturage, akabasaba ko bakomeza gushyirahamwe mu bikorwa byo kuzamura akagari kabo, ariho hazazamukira n’umurenge ndetse n’akarere muri rusange.
Akagari ka Rwamiko mu Murenege wa Muganza ho mu karere ka Gisagara kiyuzurije inyubako kazajya gakoreramo ikaba yuzuye itwaye amafaranga agera kuri 15,476,230 y’u Rwanda.