Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Nyamagabe: Kwirindira umutekano nibyo byahashya ubugizi bwa nabi

$
0
0

Nyamagabe: Kwirindira umutekano nibyo byahashya ubugizi bwa nabi 

Nyuma y’uko haragaragaye umubiri w’umuntu ukekwaho kwicwa, abaturage barasabwa ko kwirindira umutekano bakora amarondo, batanga amakuru ku gihe, bandi bagira amakenga, ari byo bizahashya ubugizi bwa nabi.

Kuri uyu wa 21 Mutarama 2015, mu mudugudu wa Kabacuzi, akagari ka Nyamugari, umurenge wa Gasaka, akarere ka Nyamagabe, ahagana saa ku mi n’ebyiri za mu gitondo, umurambo w’uwitwa Felicien Habyarimana, hakekwa ko yaba yishwe, wagaragaye ku nzira.

Mu nama ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe, bwihutiye kugirana n’abaturage batuye uyu mudugudu, basabwe kwirindira umutekano kuko ari bwo bazashobora guhashya ubugizi bwa nabi, bakarushaho kwicungira umutekano.

Abaturage batuye muri uyu mudugudu badutangarije ko muri uyu mudugudu, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikunze kuhagaragara.

Uwitwa Silivani Kayihura yagize ati: “ikibazo cy’umutekano aha mu kabande ho kihamaze iminsi, bamaze kuhategera abantu benshi babakubita babambura amafaranga, uyu ni uwa kabiri uguye hano, nuko bimeze naho ubundi njyewe inama naha nk’abantu ni ugutaha kare.”

Muri uyu mudugudu wa Kabacuzi subwambere ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihabereye, ubuyobozi bw’akarere bukaba bufite ingamba zo gukaza umutekano ariko cyane cyane bushishikariza abaturage kugira uruharere runini mu kurara amarondo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Bwana Philbert Mugisha yagize ati: “ni uruhare cyane cyane rw’abaturage, gutanga amakuru, kugira amakenga, ariko tukanafatanya n’izindi nzego z’umutekano zirushijeho kubegera kugira ngo dufatanye gucunga umutekano dukumire ibyaha”

Nubwo byagaragaye ko Felicien Habyarimana yishwe, umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Kigeme, kugira ngo hakorwe ibizamini byemeza ko koko nyakwigendera yishwe.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles