Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Bugesera:  Arashimira polisi yamushyikirije moto yibiwe Nyagatare

$
0
0
CIP Issa Bacondo ashyikiriza moto Kanyankore yari yibwe mu karere ka Nyagatare

CIP Issa Bacondo ashyikiriza moto Kanyankore yari yibwe mu karere ka Nyagatare

Kanyankore Emmanuel arashimira polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Bugesera, nyuma yo kumushyikiriza moto yibiwe iwe mu rugo mu karere ka Nyagatare maze ifatirwa mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera.

Uyu mugabo ubusanzwe utuye mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare mu kagari ka Rwisirabo avuga ko moto ye yo mu bwoko bwa Boxer RC 776 V yayibuze ku cyumweru tariki ya 11/01/2015 ku isaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo , ubwo yazindutse agiye kureba inka ze maze agarutse asanga moto bayitwaye kera cyane.

Agira ati “ icyo gitondo twatangatanze ahantu hose dufatanyije n’abaturage n’ubuyobozi ariko turaheba, nibwo rero nagiye kumva numva polisi ikorera mu Bugesera irampamagaye bamwira ko moto yanjye bayifashe maze bansaba kuza kuyitwara nitwaje ibyangombwa byayo”.

By’umwihariko Kanyankore arashimira polisi uburyo yamufashije akabona moto ye yibwe, ndetse arashimira abaturage batanze amakuru bayaha polisi maze ikabata muri yombi.

Umuyobozi wa sitasiyo ya polisi ya Nyamata, CIP Issa Bacondo avuga ko iyo moto yafatiwe mu mudugudu Kagasa mu kagari ka Ramiro mu murenge wa Gashora.

“ twayifatanye abagabo babiri aribo Nsabimana Isidore w’imyaka 34 y’amavuko na Bayihoreye Edouard w’imyaka 36 y’amavuko, barimo kuyishakira umukiriya kuko bayigurishaga amafaranga ibihumbi 300 by’u Rwanda”.

CIP Issa Bacondo, avuga ko kugirango abo bagabo batabwe muri yombi ari amakuru bahawe n’abaturage kuko nabo byabashobeye kubona iyo moto barimo kuyigurisha amafaranga make angana atyo.

Ati “ ndashimira abaturage bagize uruhare mu kuduha amakuru, erega ni uko bamaze kumenya ibyiza byo kwicungira umutekano. Tukaba dusaba n’abandi bose batarasobanukirwa n’ibyo bikorwa gukanguka bakajya batanga amakuru y’aho umutekano ushobora guhungabana”.

Arasaba kandi abantu kujya bakora imirimo ibabyarira inyungu kuko gukora imirimo itazwi aribyo bibateza ibibazo kandi bagombye gukoresha amaboko yabo maze bakabona ibibatunga.

Aho bafungiye kuri polisi, aba bagabo biyemerera icyaha maze bakavuga ko byose babitewe no kubura akazi.

Ni ubwo bayigurishaga ibihumbi 300, Kanyankore nyiri moto avuga ko yayiguze amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles