Mu gihe hitegurwa amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, azaba mu kwezi kwa 9/2013, Komisiyo y’amatora mu karere ka Bugesera irashishikariza abaturage kugana ku biro by’umurenge n’utugali bakareba ko bari ku rutonde rw’amatora.
Komisiyo y’igihugu y’amatora igiye kongera kumanura lisiti y’itora mu mudugudu kugira ngo Abanyarwanda basuzume ko bayiriho cyangwa se ko imyirondoro yabo yanditse neza nk’uko bivugwa na Umutoni Eliane ushinzwe guhuza ibikorwa by’amatora mu karere ka Bugesera na Rwamagana.
Yagize ati “ ubu Komisiyo y’igihugu y’amatora irimo gushaka uburyo bwo kugeza amalisiti mu midugudu kugira ngo yegere abaturage, bityo bikosoze bitabavunnye. Ni muri urwo rwego Komisiyo y’igihugu y’amatora ihamagarira abatuye mu karere ka Bugesera kuzitabira kwikosoza kuri lisiti y’itora mu gihe izaba igeze mu midugudu”.
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Bugesera Kanyandekwe Thomas avuga ko hakozwe ibiganiro mu midugudu no mu tugari byo gusobanurira abaturage ibijyanye n’igikorwa cy’amatora ari imbere.
“ mu cyumweru gishize ku matariki ya 24, 26 na 27/7/2013 hakozwe amatora yo kuzuza inzego zitari zuzuye mu byiciro byihariye no mu nama njyanama kugira ngo amatora y’ibyiciro byihariye nk’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga azabe inzego zabo zose ari nazo zizatora ibyo byiciro zuzuye”.
Kanyandekwe anavuga ko ibi biganiro bizakomeza kugeza amatora abaye. Izo nyigisho zikorwa na komite zihuriweho n’inzego z’ibanze ndetse n’abashinzwe ibikorwa by’amatora n’inyigisho z’uburere mboneragihugu mu mirenge no mu turere, intore zo ku rugerero n’abahagarariye abikorera.
Mu turere twa Bugesera na Rwamagana hari site z’itora 161 naho ibyumba by’itora bikaba 1064.