Mu minsi igera kuri 4, urubyiruko rwo mu karere ka Rulindo rurangije amashuri yisumbuye ,bamaze bahabwa amahurwa ku bijyanye n’urugerero bakoreraga hirya no hino muri aka karere, rugasozwa ku wa gatatu tariki ya 7/1/2015.
Nk’uko urubyiruko rumaze iminsi rutorezwa kuri site ya Mbogo, iherereye mu murenge wa Rusiga rwabitangaje ubwo rwasozaga urugerero,ngo barwigiyemo byinshi bizabafasha mu buzima bwabo kandi bikanafasha abandi banyawanda bose muri rusange.
Uru rubyiruko rwashoje urugerero rwavuze ko rwungutse byinshi birimo,nko kuba bize ku nkingi enye za guverinoma ari zo ubukungu,imibereho myiza,ubutabera n’imiyoborere myiza.
Urubyiruko rwiyemeje kuzafatanya n’abandi banyarwanda rubatoza kugira isuku mu rwego rwo kurwanya amavunja mu karere kabo, gutoza abanyaRulindo kugira umuco wo guhinga isombe no kumenya kuyirya mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu batuye aka karere.
Urubyiruko kandi ngo rugiye gufatanya n’ubuyobozi kurwanya ihohoterwa ,no kwigisha abandi banyarwanda kwiteza imbere,mu rwego rwo kugira umuco wo kwigira nk’uko abayobozi bahora babibatoza.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo Niwemwiza Emilienne, yasabye urubyiruko rwasoje itorero kuba intangarugero iwabo mu midugudu ,bafatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu ,barwanya ibiyobyabwenge ,barwanya ruswa n’akarengane ,batoza abandi kugira isuku ,gukora siporo n’ibindi.
Gusa ariko ngo n’ubwo uru rubyiruko rurangije urugerero rwize byinshi kandi byiza ,ngo rwahuye n’mbogamizi yababangamiye ijyanye n’uko bahawe igihe gito,bakaba basabye ko ubutaha abazajya ku rugerero iminsi yakwiyongera,bityo bakabasha kunguka ubumenyi buhagije.
Urubyiruko rwashoje inyigisho zijyanye n’itorero, rwatangiye guhabwa Kuva tariki ya 4/1/2015 kugeza tariki ya 07 /1/2015, abitabiriye bagera ku gihumbi 1 na 403, bahurijwe ku masite agera kuri 13.