Mu muhango wo gutangiza icyiciro cya kabiri cy’itorero ry’igihugu mu karere ka Kirehe wahuje urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye bagera kuri 1537 ku mugoroba tariki 05/01/2015 waranzwe no kwishimira inyigisho izo ntore zihabwa mu itorero.
Muzungu Gerald umuyobozi w’akarere ari nawe watangije uwo muhango mu rwego rw’akarere ka Kirehe yasabye urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye kurangwa n’indangagaciro z’umunyarwanda birinda ingeso mbi zirimo kwishora mu busambanyi no kunywa ibiyobyabwenge.
Yagize ati “nimwe fondasiyo igihugu kigomba kubakiraho giharanira iterambere rirambye, muzigishwa indangagaciro ziranga umunyarwanda, nizo zigiye kubaranga aho muri hose, musabwe kuba inkingi y’iterambere ry’abanyarwanda,mumenye ko ari mwe mugiye kuba umusemburo w’imibereho myiza y’abanyarwanda, umusemburo urwanya ingeso n’imico mibi”.
Yavuze ko nta mutekano iterambere ritabaho kandi ikibangamira uwo mutekano ngo ni ingeso mbi zijyanye no kwishora mu biyobyabwenge n’ubusambanyi, asaba urubyiruko kubirwanya bivuye inyuma kuko ari bo igihugu kigiye kubakiraho umusingi w’iterambere.
Yasabye urubyiruko gukora bakihangira imirimo ati“ntidushaka urubyiruko rwambarira ipantaro mu mavi rwirirwa ruteze amaboko, turashaka urubyiruko rukora rukihangira imirimo niba bibaye ngombwa ko ucuruza amagi bikore, imineke yicuruze, igihugu cyacu nticyagira agaciro mwebwe urubyiruko cyubakiyeho mutakihaye”.
Dusengimana Emanuel intore ikomoka mu murenge wa Gahara avuga ko mu itorero bamaze kwiga ibintu byinshi bijyanye n’indangagaciro nyarwanda na kirazira ngo bize no kwihangira imirimo aho gutegereje ak’imuhana ngo kuko kaza imvura ihise.
Yakomeje agira ati “mu itorero tumaze kwiga byinshi bizadufasha mu buzima busanzwe ingamba dukuye hano tuzazigira urundi rubyiruko dusanze kugira ngo ijo hazaza imbere hacu hazarusheho kuba heza twiyubakira igihugu”.
Murekatete Penine intore ituruka mu murenge wa Kirehe aravuga ko umunsi bamaze mu ngando bize byinshi akaba yizeye ko bazasoza bafite ubumenyi buhagije ku buryo nabo bazafasha abandi.
Ati“nkatwe twagize amahirwe dufite byinshi tumaze kwiga n’ibyo tuziga mu gihe gisigaye. Twamenye uburyo bwo kwihangira imirimo,indangagaciro zibereye umunyarwanda no kurwanya ingeso mbi, ibyo tuziga ntituzagenda ngo tubiceceke tuzabisangiza abandi batabashije kugira amahirwe yo gusobanurirwa aya masomo”.
Urubyiruko rwa Kirehe rugizwe n’itorero “Inkomezabigwi” rugizwe n’abakobwa 636 n’abahungu 901. Urwo rubyiruko rugabanyije mu matsinda atatu. Hari abari mu ishuri ryisumbuye Rusumo High School, abandi mu ishuri ryisumbuye rya Nyarubuye n’abari muri Lycée de Rusumo bose bakaba biteguye gusoza amasomo y’itorero kuri uyu wa gatatu tariki 07/01/2015.