Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Rwamagana: Itorero ryo mu mudugudu ryatumye abaturage basobanukirwa neza akamaro ka Gahunda za leta z’iterambere

$
0
0

6

Abaturage bo mu kagari ka Rweri mu murenge wa Gahengeri wo mu karere ka Rwamagana bavuga ko bamaze gusobanukirwa neza akamaro ka gahunda za leta z’iterambere, babikesha gahunda y’itorero mu midugudu. Babivuze tariki 01/08/2013 ubwo icyiciro cya mbere cy’itorero ku rwego rw’umudugudu cyasozwaga ku rwego rw’akarere ka Rwamagana.

Icyo cyiciro cyasorejwe mu kagari ka Rweru, ahari hahuriye abitabiriye iryo torero bo mu midugudu itandatu igize ako kagari. Abatojwe bavuze ko bagitangira iryo torero batumvaga neza akamaro ka ryo, kugeza n’aho bamwe ngo bakekaga ko ari amashyaka mashya ari kuvuka abaturage bakazayinjizwamo ku ngufu.

Cyakora nyuma ngo baje gusanga iryo torero ryo mu mudugudu ari ingirakamaro, kuko baryungukiyemo byinshi. By’umwihariko bavuga ko basobanukiwe akamaro ka gahunda za leta zigamije iterambere, kandi bamwe barazirwanyaga kubera kutazisobanukirwa.

Gahunda yo guhuza ubutaka abaturage ntibayumvaga, ndetse n’iy’ubwisungane mu kwivuza bamwe bakavuga ko batayitabira kuko batajya barware, nk’uko umwe mu bavuze ibyagezweho n’abitabiriye iryo torero yabivuze. Ati “Ubu twamaze kumenya akamaro ko guhuza ubutaka kuko twamenye ko iwacu haberanye n’ibigori na soya”

Abitabiriye iryo torero bafite ibikorwa by’iterambere bagezeho birimo gukora ivomero, gukora imihanda ihuza imidugudu, gufashanya guca nyakatsi yo ku mazu no kuburiri ndetse no kuremera abatishoboye.

Ubwo basozaga icyiciro cya mbere cy’itorero ryo mu mudugudu ku rwego rw’akarere ka Rwamagana, abtojwe bo mu mudugudu wa Kiruruma baremeye ihene abantu batatu batishoboye. Abahawe izo hene bavuze ko zizabafasha kwiteza imbere cyane cyane zibaha ifumbire mu rwego rwo kongera umusaruro.

Uretse ibyo bagezeho, hari n’ibyo biyemeje gukora birimo guca akarengane, kwitabira ubwisungane mu kwivuza, kuboneza urubyaro ndetse no kubaka amashuri y’incuke.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Uwimana Nehemiya yabwiye abatojwe mu itorero ryo mu mudugudu ko ibyo biyemeje kuzakora mu gihe kiri imbere bakwiye guharanira kubigeraho, anabasaba kuzasangiza abandi baturage ibyo bigiye mu itorero.

Ati “Niba mu mudugudu haratojwe intore 20, buri ntore itoje abandi bantu 15 ndababwiza ukuri byagira umusaruro mwiza”

Icyiciro cya mbere cy’itorero ryo mu mudugudu cyashojwe cyari cyatangijwe tariki tariki 06/12/2012 gisozwa mu kwezi kwa 05/2013. Gusoza icyo cyiciro ku mugaragaro ngo byagiye bigorana bitewe n’izindi gahunda zagiye zigongana, nk’uko abayobozi bafite itorero mu nshingano za bo babivuze.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles