Abajyanama mu Nama Njyanama y’akarere ka Nyamasheke barasabwa kuzajya bagira uruhare mu bukangurambaga no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’aka karere kugira ngo barusheho kuyihutisha, bityo akarere kabo kabashe gutera imbere byihuse.
Ibi byasabwe na Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Nyamasheke, Musabyimana Innocent, ubwo tariki ya 28/07/2013 yari mu nama njyamana isanzwe y’igihembwe cya mbere cya 2013-2014 ari na yo yemeje imihigo y’akarere ya 2013-2014.
Iyi nama njyanama y’akarere ka Nyamasheke yari ifite ingingo zigera ku 9, yagarutse ku gusuzuma no kwemeza imihigo y’akarere ya 2013-2014, ndetse hanarebwa uko izashyirwa mu bikorwa.
Abagize Inama Njyanama y’akarere ka Nyamasheke bakaba basabwe ko, binyuze mu makomisiyo babarizwamo ndetse n’imirenge bahagarariye, bazajya bakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mihigo kugira ngo yihute kurushaho kandi mu gihe bazajya bateranira mu nama bakazajya bagaragaza raporo y’uko ibikorwa birimo kuzamuka.
Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Nyamasheke, Musabyimana Innocent avuga ko bishimira aho inzego zose zigeze zigira imihigo iyazo ku buryo ntawe ukibutswa gukora ibiri mu nshingano ze ariko na none ngo nk’abajyanama bakaba biyemeje ko na bo iyo mihigo bayigira iyabo ku buryo bazajya batanga amakuru ariko na bo babigizemo uruhare.
Imihigo y’akarere ka Nyamasheke ya 2013-2014 yemejwe kuri uyu wa 28/07/2013 nyuma y’aho isuzuma rishyira akadomo ku mihigo ya 2012-2013 ryakozwe ku matariki ya 22 na 23/07/2013.
Nubwo akarere ka Nyamasheke gahamya ko kakoze ibishoboka mu kwesa iyi mihigo y’umwaka ushize ndetse bikaba byarashimwe n’itsinda ryasuzumaga imihigo, imyanzuro izagaragaza aho gahagaze mu ruhando rw’utundi turere tw’igihugu ntirashyirwa ahagaragara.